Gukumira no kurwanya Ibiza
Minisiteri y’Ubutabazi yatangaje ko mu mwaka 2022 mu minsi ishize imvura y’umuhindo itangiye kugwa, ibiza yateje bimaze guhitana abantu 11 isaba abaturarwanda gukumira hakiri kare ingaruka zishobora kuzaterwa n’ibiza by’imvura y’umuhindo.[1]
Uburyo bwokwirinda Ibiza
[hindura | hindura inkomoko]Imibare y’iyi Minisiteri igaragaza ko kuva tariki tariki 15 Kanama mu mwaka 2022, ibiza byaturutse ku mvura byakomerekeje abantu 36, bisenya inzu 100, binangiza hegitari 142 z’imyaka iri mu mirima.[2]Aho kugira ngo inzu yiture hasi tugomba gushyira imbaraga mu gukumira. Iyo wubatse ikiraro ntushyire imbaraga mu kurwanya isuri haba hari ibyago ko icyo kiraro gishobora kongera gusenyuka. [3]Abaturage turabasaba kuzirika ibisenge, kubaka fondasiyo mu rwego rwo kwirinda ko amazi yinjira mu nkuta no kwimuka by’agateganyo aho batuye hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.Turasaba abaturage bose gufata amazi mu rwego rwo kwirinda ibiza n’amakimbirane aterwa n’uko amazi yavuye mu rugo rumwe akangiriza undi muturage.[4]Imvura iri mu biza bikunze guteza igihombo kinini u Rwanda kubera imiturire y’abaturage barimo benshi batuye ahantu hahanamye hashyira ubuzima bwabo mu kaga n’ibindi.[5]
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-11-bamaze-guhitanwa-n-ibiza-mu-minsi-20
- ↑ https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-11-bamaze-guhitanwa-n-ibiza-mu-minsi-20
- ↑ https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-11-bamaze-guhitanwa-n-ibiza-mu-minsi-20
- ↑ https://umuseke.rw/2022/10/nyanzaabaturage-basabwe-kwirinda-no-gukumira-ibiza/
- ↑ https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-11-bamaze-guhitanwa-n-ibiza-mu-minsi-20